Make a search
Search
Advanced search
Urwunge rw'Amategeko y' u Rwanda ->Igitabo cya 3: Imiburanishirize n'Impana Byaha ->Amategeko agenga imiburanishirize ->Imiterere,imikorere n'ububasha by'Inkiko ->Amategeko yihariye
:: Itegeko
Title Itegeko Ngenga n° 01/2004 ryo ku wa 29/01/2004 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, (Igazeti ya Leta n° 3 yo kuwa 01/02/2004)
Ryahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko Ngenga n° 10/2005 ryo kuwa 28/07/2005 (Igazeti ya Leta n? idasanzwe yo kuwa 25 kanama 2005)

\r\nRyahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko Ngenga n° 13/2006 ryo kuwa 21/03/2006,( Igazeti ya Leta n? idasanzwe yo kuwa 28 werurwe 2006)

Hamwe n’Itegeko Ngenga n° 58/2007 ryo kuwa 16/12/2007, (Igazeti ya Leta n °5 yo ku wa 01 werurwe 2008)\r\n\r\n

Promulgation Date: 2004-01-29
Publication Date: 2004-02-01
Status: en vigueur
Table of content
    Interuro 1. IMITERERE, IMITUNGANYIRIZE N’IMIKORERE BY’URUKIKO RW’IKIRENGA
      Umutwe 1. IMITERERE N’IMITUNGANYIRIZE
        Icyiciro 1. Ibyerekeye Urukiko rw’Ikirenga
        Icyiciro 2. Ibyerekeye abakozi bo mu Rukiko rw’Ikirenga
          Akiciro 1. Ibyerekeye Abacamanza
          Akiciro 2. Ibyerekeye Abanditsi b’inkiko
          Akiciro 3. Abandi bakozi bo mu Rukiko rw’Ikirenga
            A. Ubunyamabanga Bukuru
            B. Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko
      Umutwe 2. IBYEREKEYE IMIKORERE Y’URUKIKO RW’IKIRENGA
        Icyiciro 1. Ibyerekeye ubuyobozi bw’Urukiko rw’Ikirenga
        Icyiciro 2. Ibyerekeye imikoranire y’Urukiko rw’Ikirenga n’izindi Nkiko
        Icyiciro 3. Ibyerekeye Imikoranire y’Urukiko rw’Ikirenga n’izindi nzego za Leta
    Interuro 2. UBUBASHA BW’URUKIKO RW’IKIRENGA
      Umutwe 1. UBUBASHA BUSANZWE
      Umutwe 2. UBUBASHA BUDASANZWE
    Interuro 3. AMATEGEKO AGENGA IMIBURANISHIRIZE MU RUKIKO RW’IKIRENGA
      Umutwe 1. IMIHANGO IKURIKIZWA MU MANZA Z’IMBONEZAMUBANO, IZ’UBUCURUZI, IZ’UMURIMO N’IZ’UBUTEGETSI
        Icyiciro 1. Ibyerekeye ubujurire
        Icyiciro 2. Ibanzirizasuzuma n’imigendekere y’imanza zajuririwe
          Akiciro 1. : Ibanzirizasuzuma ry’amadosiye
          Akiciro 2. Imigendekere y’imanza
        Icyiciro 3. Iburanisha ry’imanza
        Umutwe 2. AMATEGEKO AKURIKIZWA MU IBURANISHA RY’IMANZA NSHINJABYAHA
          Icyiciro 1. Ibyerekeye ijurira
          Icyiciro 2. Ibanzirizasuzuma n’imigendekere y’imanza zajuririwe
          Icyiciro 3. Iburanisha ry’imanza
      Umutwe 3. AMATEGEKO AHURIWEHO MU MIBURANISHIRIZE Y’IMANZA MBONEZAMUBANO NA MPANABYAHA
      Umutwe 4. AMATEGEKO YIHARIYE AKURIKIZWA MU IBURANISHA
        Icyiciro 1. Kugenzura ko amategeko atanyuranyije n’Itegeko Nshinga
        Icyiciro 2. Uburyo bukurikizwa mu kwemeza ko umwanya wa Perezida wa Repubulika nta muntu uwurimo
        Icyiciro 3. Uburyo bukurikizwa mu manza zerekeye amatora ya referendumu, aya Perezida wa Repubulika n’ay’ abagize Inteko Ishinga Amategeko
    Interuro 4. INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA
Texte
Umutwe 2. AMATEGEKO AKURIKIZWA MU IBURANISHA RY’IMANZA NSHINJABYAHA
  Icyiciro 1. Ibyerekeye ijurira
Article: 62
(Yahinduwe kandi yujujwe n‘Itegeko Ngenga n°13/2006 ryo ku wa 21/03/2006)

Imanza z’inshinjabyaha zaciwe mu rwego rwa mbere n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika cyangwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kimwe n’izaciwe mu rwego rwa kabiri n’izo nkiko zishobora kujuririrwa mu Rukiko rw’Ikirenga iyo zujuje ibyangombwa bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tegeko ngenga.

Article: 63
Ububasha bwo kujuririra imanza nshinjabyaha, bufitwe n’ababuranyi bose babifitemo inyungu, ni ukuvuga :

1° ushinjwa, ku birebana n’ibihano byatanzwe n’Urukiko cyangwa indishyi zikomoka ku cyaha ashinjwa;

2° ubushinjacyaha, ku birebana n’ibihano;
3° n’abagomba kuzishyurwa indishyi n’abategetswe kuzishyura ku birebana n’indishyi zatanzwe mu manza nshinjabyaha.

Article: 64
Igihe cyo kujurira ni iminsi mirongo itatu (30) itangira kubarwa guhera ku munsi w’isomwa ry’urubanza rwajuririwe ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe no ku muburanyi wamenyeshejwe umunsi w’isomwa ariko ntahagere, cyangwa ngo yohereze umuhagararira.

Ku muburanyi utaramenyeshejwe umunsi w’isomwa ry’icibwa ry’urubanza, icyo gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) gitangira kubarwa kuva ku munsi yamenyesherejweho icibwa ry’urwo rubanza n’umwanditsi w’urukiko cyangwa umuhesha w’urukiko.

Ku rubanza rwaburanishijwe umuburanyi adahari, igihe cyo kurujuririra gitangira kubarwa guhera ku munsi kurusubirishamo bitagishobotse.

Article: 65
Ku birebana n’indishyi, kurangiza urubanza biba bihagaritswe mu gihe cyose iminsi yagenewe kujurira itararangira, cyangwa niba kujurira byarakozwe, kugeza igihe hafatiwe icyemezo kuri ubwo bujurire.

N’iyo habayeho ubujurire, uregwa ahita afungurwa nyuma y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika iyo rwamuhanaguyeho icyaha cyangwa iyo icyo gifungo gisubitswe cyangwa rwamuhanishije igihano cy’ihazabu. Ni na ko bigenda k’ushinjwa wari ufunze, wakatiwe igihano cy’igifungo, mu gihe cyose icyo gifungo yakatiwe kiri munsi cyangwa kingana n’igihe amaze afunze by’agateganyo.

Nyamara, iyo uwaregwaga akurikiranyweho icyaha cya Jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha byo guhohotera abana, ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa w’ibindi bihugu, ibyaha byo kugambanira Igihugu n’ibyaha by’ubutasi, kandi hari ibimenyetso bifatika ko gufungurwa kwe kwahungabanya umutekano rusange, ubushinjacyaha bushobora, bumaze kujurira, gusaba Urukiko rw’Ikirenga ko yongera gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza rwajuririwe ruciriwe.

Mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe urubanza rwasomeweho, Ubushinjacyaha bushobora gusaba ko uwaregwaga yongera gufungwa. Uko gusaba k’ubushinjacyaha gufatwaho icyemezo n’Urukiko rw’Ikirenga mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48), uhereye ku munsi n’isaha kwakiriweho.

Article: 66
Kujuririra urubanza bishobora gukorwa n’umuburanyi:
1° abyanditse ku mpera y’urupapuro rumumenyesha imikirize y’urubanza;
2° abivugiye kandi bikandikwa mu biro by’ubwanditsi bw’Urukiko rwaciye urwo rubanza cyangwa mu bw’Urukiko rugomba kuburanisha ubujurire bwe;
3° yandikiye umwanditsi wa rumwe muri izo nkiko zombi ibaruwa imenyesha ko ajuriye.

Itariki y’ijurira ni umunsi ujurira abibwiye umwanditsi cyangwa umunsi umwanditsi w’Urukiko yaboneyeho ibaruwa y’ubujurire.

Nyamara, iyo umuburanyi ujuriye ari mu gifungo, ashobora kujurira mu ibaruwa ashyikiriza umuyobozi wa gereza afungiwemo. Uyu na we amuha icyemezo cy’uko yakiriye iyo baruwa, akanayandikaho yemeza ko yayibonye. Ategetswe kugaragaza itariki ayakiriyeho, ari na yo ifatwaho nk’umunsi wajuririweho kandi akihutira kuyoherereza ubwanditsi bw’urukiko bwajuririwe.

Article: 67
Inyandiko ijurira igomba kuba iriho umukono w’ujurira ubwe cyangwa uw’Avoka we. Iyo ujurira adashobora gushyiraho umukono we, umwanditsi w’Urukiko arabyandika, akamuteza igikumwe.

Iyo nyandiko igomba :

1° kugaragaza amazina y’ababuranyi n’aho batuye;
2° kugaragaza muri make uko ikibazo giteye n’impamvu umuburanyi ashingiraho ajurira.

Ibikubiye muri iyo nyandiko byandikwa mu gitabo cyabigenewe, kandi buri muburanyi afite uburenganzira bwo guhabwa kopi yayo.

Iyo kujurira bikorewe mu bwanditsi bw’Urukiko rwaciye urubanza rujuririrwa, umwanditsi w’urwo rukiko, yihutira kubimenyesha Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, akanamwoherereza dosiye yose.

Article: 68
Ibiteganywa n’ingingo za 48 na 49 z’iri tegeko ngenga ku bijyanye no kunganirwa mu nkiko, bikurikizwa no mu manza nshinjabyaha.
Article: 69
Ujuriye wese agomba gutanga mu bwanditsi bw’urukiko icyemezo kigaragaza ko yarishye amagarama ateganywa n’itegeko.
Article: 70
(Yahinduwe kandi yujujwe n’Itegeko Ngenga n° 58/2007 ryo kuwa 16/12/2007)

Aba bakurikira basonewe gutanga ingwate y’amagarama:

1° abantu bafunzwe;
2° abatindi nyakujya;
3° Leta y’u Rwanda, uretse ibigo byayo bifite ubuzima gatozi”.

Article: 71
Ubujurire bw’uwaciriwe urubanza rwo gufungwa no guhita afatwa akaba adafunzwe kandi bitarabujijwe n’itegeko cyangwa urubanza rwaciwe cyangwa se ngo arekurwe by’agateganyo atanze ingwate cyangwa atayitanze, ntibwakirwa.

Kugira ngo ubwo bujurire bwakirwe, ujurira agomba kubanza kwishyira mu maboko y’umushinjacyaha w’aho Urukiko rw’Ikirenga rukorera cyangwa w’aho urubanza rwamukatiye igihano cyo gufungwa rwaciriwe kugira ngo habanze hubahirizwe icyemezo cy’Urukiko.

Umuyobozi wa gereza afungiwemo abimenyesha bidatinze Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n’Umwanditsi w’Urukiko rw’Ikirenga.

  Icyiciro 2. Ibanzirizasuzuma n’imigendekere y’imanza zajuririwe
Article: 72
Ibiteganyijwe mu ngingo za 54, 55, 56, 57, 58 na 59 z’iri tegeko ngenga ku bijyanye n’ibanzirizasuzuma n’imigendekere y’imanza zajuririwe bikurikizwa no mu manza nshinjabyaha.
  Icyiciro 3. Iburanisha ry’imanza
Article: 73
Mu Rukiko rw’Ikirenga, iburanisha ry’imanza nshinjabyaha rikorwa mu buryo bukurikira :

1° Perezida w’inteko iburanisha atangaza ko iburanisha ritangiye;
2° Umwanditsi w’Urukiko atangaza ikiburanwa n’amazina y’ababuranyi;
3° Umucamanza wize urubanza atanga raporo yakoze;
4° Perezida w’inteko iburanisha asaba uwajuriye cyangwa Avoka we gusobanura ingingo z’ubujurire, n’uregwa cyangwa umwunganiye agasabwa kwiregura;
5° Perezida w’inteko iburanisha asoza iburanisha kandi agatangaza umunsi urubanza ruzasomerwaho.

Article: 74
Iyo Urukiko rw’Ikirenga ruburanisha imanza nshinjabyaha mu rwego rwa mbere, iburanisha ry’imanza rikorwa mu buryo busanzwe bukurikizwa imbere y’izindi nkiko ziburanisha mu rwego rwa mbere.
Article: 75
Iyo nyuma yo kujurira bigaragaye ko ubujurire budafite impamvu kubera ubuzime bw’ikurikiranacyaha cyangwa se uwajuriye yisubiyeho akareka ubujurire bwe, Urukiko rw’Ikirenga ruca urubanza rwemeza ko nta kigomba kuburanishwa.

Iyo nyuma yo kujurira bigaragaye ko ubujurire budafite impamvu kubera ubuzime bw’ikurikiranacyaha cyangwa se uwajuriye yisubiyeho akareka ubujurire bwe, Urukiko rw’Ikirenga ruca urubanza rwemeza ko nta kigomba kuburanishwa.